Umusomyi wa Bibiliya icon

Umusomyi wa Bibiliya

2.0 for Android
5.0 | 5,000+ Installaties

Future Competence International Ltd

Beschrijving van Umusomyi wa Bibiliya

Mwene data dusangiye urugendo rujya mu ijuru. Mu izina ry’abasomyi ba bibiliya biyemeje ‘kuyisoma bakoresheje umusomyi", baragushuhuje mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo. Ubuntu n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa Twese , no ku Mwami wacu Yesu Kristo.
Twizeye ko uyu mwaka wawugiriyemo ibihe byiza byo kubana n’Imana mu gusenga, no mu ijambo ryayo wasomye buri munsi. Turizera ko nyuma y’uyu mwaka dushoje, wungutse byinshi, kandi ko intego twari dufite yo ”kurwana intambara nziza yo kwizera" (2Tim.2.7.) yatumye urushaho kunesha, ubu ukaba wambaye intwaro zose zigushoboza gukomeza urugendo.
Uyu mwaka dushoje, wari umwaka wa 50 umuryango w’abasoma bibiliya umaze utangijwe mu gihugu cyacu . Abanyamuryango bahuriye muri komite z’uturere, ngo bashimire Imana ku bw’abakoze umurimo wayo kugeza ubu, kandi bishimire ibyo bagezeho muri iyi myaka 50 umuryango w’abasoma bibiliya umaze mu Rwanda. Baboneyeho kandi kuganira ku cyakorwa
kugira ngo turusheho kurwana urugamba rwo gushishikariza abakristo gusoma bibiliya, no kubona abantu barushaho kwakira agakiza. Ibiro bikuru byayo byateguye yubile ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo gushima Imana.
Muri uyu mwaka wa 2020, tuzayoborwa n’intego ikurikira: “NGIRI ITEGEKO RYANJYE: MUKUNDANE NK’UKO NABAKUNZE”(Yoh.
15.12). Ibi ni ibihe abantu barushaho kuba ba nyamwigendaho. Inzangano nazo abantu babana nazo mu rugo, mu kazi, ndetse no mu materaniro. Urukundo nta kizarusimbura.
Dusabe Imana kugira urukundo, rwera imbuto z’abakristo koko.
Twagira ngo twibutse ko muri iki gitabo cy’umusomyi twifashisha dusoma bibiliya, buri munsi dutanga igice kiri busomwe. Umurongo ubanza wa buri munsi usangaho icyo gice, kigaherwa n’ijambo rihinnye “ikib”. Ni ikibazo kigufasha gutekereza neza ku byo wasomye, kikaba kimwe mu bibazo twifashisha dusoma ibiboneka ku rupapuro rwa mbere ku gifuniko cy’umusomyi. Hari n’ibibanzirizwa na “indir.” Naryo ni impine y’ijambo ”indirimbo”.
Twemerere tugushimire kuba warahisemo ubu buryo bwo gusoma bibiliya ukoresheje umusomyi wa Bibiliya. Niba kandi warawufatanije n’abandi, ndetse ukanadufasha kuwumenyekanisha ku batawuzi, watanze umusanzu
ukomeye mu ivugabutumwa tutabura nabyo kubigushimira. Komereza aho, umuhati wawe si uw’ubusa ku mwami.
Nk'uko bisanzwe, Bibiliya yera niyo dukoresha mu gutegura ibisobanuro biboneka mu musomyi.
Tukwifurije umwaka mushya muhire w’2020, wowe ubwawe, abawe bose, n’abo musengana bose.
Imana izabane nawe kandi izabahe umugisha.
Ubwanditsi bw’umusomyi.

Wat is er nieuw bij Umusomyi wa Bibiliya 2.0

Umusomyi wa Bibiliya 2021: Igitabo gifasha umukristo gutekereza ku ijambo ry'Imana no kurizirikana mu mibereho ye.

Informatie

  • Categorie:
    Onderwijs
  • Huidige versie:
    2.0
  • Bijgewerkt:
    2021-01-06
  • Grootte:
    1.8MB
  • Android vereist:
    Android 4.0.3 or later
  • Distributieovereenkomst:
    Future Competence International Ltd
  • ID:
    com.futurecompetence.umusomyi